Donderdag, Desember 12, 2024
Donderdag, Desember 12, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeAmakuru mashya: Muri Teritwari ya Nyiragongo hishwe abantu batutu abandi barakomereka bikekwa...

Amakuru mashya: Muri Teritwari ya Nyiragongo hishwe abantu batutu abandi barakomereka bikekwa ko byakozwe na FARDC

Mu masaha yo mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Nyakanga 2024, abantu batatu bishwe abandi babiri barakomereka bikabije Nkuko byatangajwe na bwana Trésor Masiya uyobora aka kagace.

Amakuru yizewe yahawe umunyamakuru wa CorridorReports avuga ko ubu bugizi bwa nabi bwa bereye ahitwa i Tulungu muri Kinigi, teritwari ya Nyiragongo hafi y’umujyi wa Goma mu ntara ya Kivu ya ruguru.

Umuyobozi uhagarariye aka gace ka Kinini yemeje  nawe aya makuru aho yagize ati: “Abantu batutu bapfuye ni umugabo n’umugore we ndetse n’umwana wabo, naho abandi babiri bo muri uwo muryango bakomeretse bikabije; gusa kugeza ubu bakomeje kwitabwaho.”

Bwana Trésor Masiya akomeza avuga ko aba bantu bapfuye bo mu muryango umwe, bishwe n’abantu baje bitwaje intwaro kandi ko babishe mu gicuku! Mbese baje bitwikiriye ijoro.

Masiya kandi yongeyeho ko abakoze ayo mabi, kugeza ubu bataramenyekana, ariko ko bari bambaye imyambaro y’igisirikare cya FARDC kandi ko barimo bavuga ururimi rw’iringala.

Ubu bwicanyi bukorerwa abasivile bwatumye abaturage baturiye ibyo bice bazindukira mu myigaragabyo, aho bafunze umuhanda.

Gusa abapolisi bagerageje guhosha iyo myigaragabyo ariko abaturage barayinaniza. Abari muri iyi myigaragabyo barasaba leta kubashakira umutekano kandi bari gushinja Wazalendo kuba ari bo banyiribayazana b’ubwicanyi bukorerwa abasivile.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights