Woensdag, Desember 11, 2024
Woensdag, Desember 11, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIyobokamanaAmakuru mashya kuri wa mugabo wagaragaye avuga ko ubwe ari umukozi wa...

Amakuru mashya kuri wa mugabo wagaragaye avuga ko ubwe ari umukozi wa Satani uri mu bantu bahawe inshingano zo kwica Pasiteri Theogene

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ‘RIB’ rwemeje ko rwataye muri yombi Hategekimana Emmanuel akurikiranyweho gutangaza amakuru y’ibihuha akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura. 

Hategekimana Emmanuel yagaragaye kuri Youtube ari gusobanura ko ari mu bantu bahawe inshingano zo kwica Pasiteri Theogene uzwi nk’Inzahuke hifashishijwe imbaraga z’umwijima. 

Hategekimana ubwo yabazwaga muri RIB yatangaje ko ibyo yatangaje byose yabikoze agamije kumenyekana. 

Umusore w’imyaka 25, Hategekimana Emmanuel, yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yanyoye amaraso ya Nyakwigendera Pasiteri Theogene wamenyekanye ku izina rya Inzahuke. 

Amashusho yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati: “Inzahuke buriya ni twe twamutwaye, twamutwaye twabipanze ndetse no mu bagiye kunywa amaraso ye nanjye narindimo.” 

Avuga ko bari abapasiteri 10 bahawe ubutumwa (Mission) bapanga ahantu Nyakwigendera agomba gupfira ku gasitasiyo kuko ngo yagiye Uganda ku mipango (ku myiteguro) yabo kubera ko nta kintu bashakaga ngo cyange. 

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi muri yombi Hategekimana Emmanuel kubera ibihuha yakwirakwije. 

Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B Murangira, yemeje itabwa muri yombi rya Hategekimana. 

Yagize ati: “Yaraye afashwe arafungwa. Akurikiranyweho gutangaza amakuru y’ibihuha.” 

Mu ibazwa rye yabajijwe impamvu yamuteye gutangaza amakuru y’urupfu rwa Nyakwigendera Theogene, yasubije ko yashakaga kumenyekana. 

Urwego rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko kugeza ubu Hategekimana afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura. 

RIB irasaba abantu kwirinda gukwirakwiza ibihuha ndetse ikanasaba abokoresha imbuga nkoranyambaga kutemerera cyangwa ngo batange rugari mu gukwirakwiza ibihuha, kuko bihanwa n’amategeko. 

Icyaha Hategekimana yakoze gihanwa n’itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/08/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoresheje ikoranabuhanga mu ngingo yaryo ya 39. 

Iri tegeko rivuga ko umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha. 

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW). 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights