Woensdag, November 13, 2024
Woensdag, November 13, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeAmakuru mashya: Ku kibuga cy’indege cya Rwindi hafatiwe amasasu menshi n’ibifaru na...

Amakuru mashya: Ku kibuga cy’indege cya Rwindi hafatiwe amasasu menshi n’ibifaru na Drone byagombaga gukoreshwa ukwezi kurenga.

Amakuru agezweho aturuka ku mirongo y’imbere ku mbuga y’urugamba arahamya ko M23 yigaruriye ikibuga cy’indege cya Rwindi ihafatira ibikoresho bitandukanye birimo igifaru, amasasu menshi ndetse na Drone 

Ababyiboneye n’amaso bavuga ko ku kibuga cy’indege cya Rwindi habaye itsibaniro, ubwo M23 yageragezaga kuhigarurira kuva kuwa kane kugeza ejo kuwa gatandatu ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa FARDC zikaba zararwanye kugeza ubwo zitsinzwe zikiruka amasigamana. 

Ikibuga cya Rwindi cyari ingenzi cyane mu rwego rwa gisilikare kuko aricyo igisirikare cya FARDC cyifashishaga mu kwihutisha ibikoresho bya gisilikare. 

Muri ibyo bikoresho twavuga imbunda amasasu ndetse na Drone zifata amafoto zigatanga amakuru y’ubutasi zaturukaga kw’iki kibuga, aha rero hakaba hari n’ibinrindiro bikuru bya ICCN cya kigo gishinzwe gucunga umutekano wa Pariki ya Virunga. 

Umwe mu basilikare bakuru bari barinze icyo kibuga utashatse ko amazina ye atangazwa yatangaje ko iki kibuga kirikugenzurwa na M23. 

Yavuze ati: “Tubabajwe n’ibikoresho Leta yari yahamennye twagombaga gukoresha ukwezi kurenga ndetse, harimo n’ubufasha twoherereza bagenzi bacu bari kurwanira i Mweso byose byafashwe n’umwanzi.” 

Ifatwa ry’ikibuga n’intsinzwi ikomeye kuri FARDC kuko byaciye ihuzanzira ku basilikare ba FARDC bari mu bice bya Lubero, Walkare, Beni, i Turi na Goma aha rero byongeye gushyira ku gitutu abaturage bari i Butembo na Kisangani, kuko amayira menshi ajyayo ari amashyamba kandi M23 ikaba izi kuyarwaniramo. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights