Vrydag, Desember 13, 2024
Vrydag, Desember 13, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeAmakuru mashya : « Ibihano ntibizatuvana ku rugamba rwacu » Nangaa yavuze ku...

Amakuru mashya : « Ibihano ntibizatuvana ku rugamba rwacu » Nangaa yavuze ku bihano bafatiwe na Amerika

Corneille Nangaa ukuriye ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) ririmo umutwe wa M23 yatangaje ko ibihano bya Amerika bitazabavana ku rugamba rwabo “rwo gusubiza igihugu ku murongo” kandi ati: « intego ni Kinshasa, tuzahagera».

Ku wa kane ibiro bishinzwe kugenzura imitungo yo hanze muri minisiteri y’imari ya Amerika byatangaje ko leta ya Amerika ifatiye ibihano abakuru batatu b’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo.

Abo ni Corneille Nangaa ukuriye AFC, Bertrand Bisimwa ukuriye ishami rya politike rya M23, na Colonel Charles Sematama umwe mu bakuru b’umutwe wa Twirwaneho wo ukorera mu ntara ya Kivu y’Epfo.

Leta ya Washington ishinja aba bantu uruhare mu guteza intambara, urugomo, no kugirira nabi abasivile “bagamije kugera ku ntego zabo za politike”.

Itangazo rya minisiteri y’imari ya Amerika rivuga ko “imitungo yose n’inyungu by’aba bantu bavuzwe biri muri Amerika cyangwa bigenzurwa n’abari muri Amerika birafatiriwe”, rivuga kandi ko “ikigo cyose gifitwe, mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, n’aba bantu, imigabane yabo 50% cyangwa irenga bifitwe na bo, nabyo birafatiriwe”.

Mu butumwa bwasubiwemo kandi na Bertrand Bisimwa, Corneille Nangaa yanditse ku rubuga X, abaza ariko kandi agereranya abategetsi ba Amerika ya none “yadutangajeho ibihano” ko bakora amakosa nk’ayo aba mbere yabo bakoze ubwo “batangaga intwari yacu Patrice Lumumba ngo yicwe barengera inyungu zabo za politike”.

Corneille Nangaa wari uyoboye komisiyo y’amatora ubwo Perezida Tshisekedi yatsindiraga manda ye ya mbere, yavuze ko kuba Amerika ibafatira ibihano bituma itizerwa nk’umuhuza utabogamye mu makimbirane ariho muri DR Congo.

Kubera intambara muri Congo, Umuryango w’Abibumbye, Ubumwe bw’Uburayi, na Amerika bisanzwe byarafatiye ibihano nk’ibi abantu batandukanye ivuga ko bayifitemo uruhare, abo barimo;

  • General Sultani Makenga ukuriye M23
  • Lt Col Willy Ngoma umuvugizi wa M23
  • Gen Bernard Byamungu nawe wa M23
  • William Yakutumba ukuriye Mai Mai Yakutumba,
  • Colonel Michel Rukunda bita Makanika uyobora Twirwaneho
  • Colonel Ruvugimikore Protogène bita Ruhinda wa FDLR
  • Colonel Salomon Tokolonga w’ingabo za Congo
  • Brig Gen Andrew Nyamvumba w’ingabo z’u Rwanda, n’abandi…

Leta ya Kinshasa yumvikanye kenshi isaba Amerika n’ibihugu by’iburengerazuba gufatira ibihano ubutegetsi bw’u Rwanda ibushinja ko ari bwo buri inyuma ya M23, ibyo u Rwanda ruhakana.

Corneille Nangaa Umuhuzabikorwa wa AFC/M23

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights