Woensdag, Desember 11, 2024
Woensdag, Desember 11, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeAmakuru mashya atugezeho aka kanya! Minisitiri w’intebe  wa RDC yashimangiye umugambi wa...

Amakuru mashya atugezeho aka kanya! Minisitiri w’intebe  wa RDC yashimangiye umugambi wa Tshisekedi wo gutera u Rwanda avuga ibyatumye benshi bacika ururondogoro

Tuluka Suminwa usanzwe ari Minisitiri w’intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko abateye igihugu cye bazabakurikirana kugera iwabo; ibyashimangiye umugambi wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wo gutera u Rwanda.

Tuluka yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 26 Kamena, ubwo yari i Goma mu ruzinduko rwe rwa mbere yagiriraga mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Iyi ntara imaze imyaka ibiri n’amezi atandatu iberamo intambara ikomeje gusakiranya Ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Congo n’umutwe wa M23 Kinshasa ivuga ko ufashwa n’u Rwanda.

Suminwa yabwiye amatsinda y’abahagarariye inzego zitandukanye yahuriye na bo i Goma ko uruzinduko rwe rwa mbere nka minisitiri w’intebe yahisemo kuruhera mu gace k’igihugu karimo intambara, kuko ari ikibazo guverinoma ye ishyize imbere mu gushakira umuti.

Avuga kuri iyo ntambara, yavuze ko abateye igihugu cye bazabakurikirana bakabageza mu gihugu cyabo.

Ati: “Ntabwo tuzabareka, tuzakomeza, tuzakomereza iwabo mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ntabwo tuzabareka.”

Ibiro ntaramakuru ACP by’abanye-Congo bisubiramo Suminwa avuga ko ingabo za leta zirimo kongererwa ubushobozi kugira ngo zibashe gutsinda intamabara zirimo kurwana.

Uyu mugore ntiyigeze avuga mu izina abo RDC iteganya gukurikirana mu gihugu cyabo, icyakora Minisitiri w’Itangazamamukuru wa RDC akanaba umuvugizi wa Guverinoma y’iki gihugu, Patrick Muyaya, yagaragaje ko ibyo Suminwa yatangaje bisubiza “amagambo ya Kagame”.

Ni Perezida Kagame umaze igihe yarategujwe na mugenzi we Tshisekedi wa RDC ko azatera u Rwanda, hanyuma akamuhirika ku butegetsi.

Perezida Paul Kagame icyakora mu kiganiro aheruka kugirana na Televiziyo ya France 24 asubiza ku bikangisho bya Tshisekedi, yatangaje ko “u Rwanda rwiteguye kurwana na RDC mu gihe byaba bibaye ngombwa”; kuko nta we rufitiye ubwoba.

Mu bice bitandukanye intara ya Kivu ya Ruguru hamaze iminsi hari imirwano ikomeye y’ingabo za leta zifashwa n’ingabo z’umuryango w’ibihugu wa SADC n’abarwanyi biswe Wazalendo, barwana n’umutwe wa M23.

Hashize igihe kigera ku kwezi nta ntambwe ikomeye iterwa n’uruhande urwo ari rwo rwose mu zihanganye, mu kwigarurira cyangwa kwisubiza uduce runaka.

M23 kuri uyu wa Kane yatangaje ko iri kurwanira n’ingabo za Leta mu gace ka Kanyabayonga, nyuma yo gutera ibirindiro byayo.

Imirwano yo muri Congo yatumye abaturage babarirwa mu bihumbi amagana bava mu byabo bahunga berekeza mu mujyi wa Goma n’inkengero zawo, aho benshi baba mu nkambi z’impunzi.

Mu ruzinduko rwe Judith Suminwa yizeje abaturage ko Guverinoma ayoboye “izakora ibishoboka byose ngo amahoro n’umutekano bigaruke mu ntara yose ya Kivu ya Ruguru kugira ngo aba baturage bose bahunze basubire iwabo”.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights