Sondag, Januarie 19, 2025
Sondag, Januarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAndi makuruAmakuru atugezeho nonaha- Burundi: Ukuri ku kihishe inyuma y’urupfu rwa Lieutenant Général...

Amakuru atugezeho nonaha- Burundi: Ukuri ku kihishe inyuma y’urupfu rwa Lieutenant Général de Police Godefroid Bizimana

Lt Général Godefroid Bizimana wabaye Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Burundi yapfuye kuri uyu wa 13 Werurwe 2024.

Aya makuru yemejwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, mu butumwa bw’akababaro yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X yahoze ari Twitter.

Perezida w’u Burundi Ndayishimiye yagize ati “Tubabajwe cyane n’urupfu rwa Lieutenant Général de Police Godefroid Bizimana. Ubutwari n’ubuhizi byamuranze mu gukorera igihugu cyamwibarutse ntibizibagirana. Twihanganishije umuryango n’inshuti asize. Imana imuhe iruhuko ryiza.”

Bizimana ni umwe mu bashinzwe umutekano bo mu Burundi bafatiwe ibihano n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) mu 2015 na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera uruhare bashinjwaga mu bikorwa byo guhohotera abagaragambije, bamagana manda ya gatatu ya Pierre Nkurunziza.

Indi nkuru wasoma: Abaturange muri Gaza barimo baricishwa Inzara  – Intwaro iri gukoreshwa cyane mu ntambara

Nyuma y’aho bigaragaye ko ibikorwa bibangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu byari byaragabanyutse kuva Evariste Ndayishimiye yajya ku butegetsi, mu Ugushyingo 2021, Amerika yakuriyeho ibihano Bizimana, Alain Guillaume Bunyoni na Godefroid Niyombare.

Guverinoma y’u Burundi na EU byagiranye ibiganiro, uyu muryango mu Ukwakira 2022 ukuraho ibihano wari warafatiye Bizimana, Gervais Ndirakobuca wabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi na Léonard Ngendakumana wigeze gushingwa ubutumwa bw’ibiro by’Umukuru w’Igihugu. Bizimana yayoboraga inama y’ubutegetsi y’umuryango ushinzwe kuvuza abakozi ba Leta, MFP Burundi.

Umusifuzi wasifuye umukino wa Arsenal na Fc Porto afitanye isano ikomeye n’umukinnyi wa Arsenal watsinze igitego?

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

2 IBITEKEREZO

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights