Maandag, Desember 9, 2024
Maandag, Desember 9, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeAmakuru atugezeho aka kanya: Umva icyo Leta ya RD-Congo itangaje ku Rwanda...

Amakuru atugezeho aka kanya: Umva icyo Leta ya RD-Congo itangaje ku Rwanda nyuma y’uko ikomeje ku rushinja gufasha M23

Repubulika ya Demokarasi ya Congo irasaba amahanga gufatira u Rwanda ingamba zikaze, nyuma yuko raporo y’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye yongeye kurushinja gufasha inyeshyamba za M23.

Raporo y’inzobere za ONU ishinja u Rwanda kugira abasirikare bagera ku 4,000 mu burasirazuba bwa DR Congo barwana ku ruhande rw’izo nyeshyamba.

Izo nzobere za ONU zavuze ko abasirikare b’u Rwanda “bangana niba [ahubwo] bataruta” umubare w’abarwanyi ba M23 ku butaka bwa DR Congo, kugeza hagati muri Mata (4) uyu mwaka abarwanyi ba M23 byibazwaga ko bagera ku 3,000.

Leta ya DR Congo ihamagarira “ibihugu byose bishyira mu gaciro, bishishikajwe n’amahoro n’ubutabera, hamwe n’amahanga yose, gufata ingamba zikaze za politike, z’ubukungu n’ubucamanza ku Rwanda n’abayobozi barwo”.

Nta cyo leta y’u Rwanda yari yatangaza kuri ibi bishya byatangajwe na leta ya DR Congo.

Mu gusubiza kuri iyo raporo, u Rwanda ntirwahakanye icyo kirego ndetse rwabwiye BBC ko leta ya DR Congo nta bushake bwa politike ifite bwo gucyemura amakuba yo mu burasirazuba, bukize ku mabuye y’agaciro, bumaze imyaka ibarirwa muri za mirongo buri mu mvururu.

Umuvugizi wa leta y’u Rwanda yavuze ko DR Congo ifite ubushobozi bwose bwo guhosha uko ibintu bimeze niba ibishaka “ariko kugeza igihe izabikorera u Rwanda ruzakomeza kwirwanaho”.

Itangazo rya minisiteri yo gutangaza amakuru rivuga ko DR Congo yamenye iby’iyo raporo nshya y’inzobere za ONU, yagejejwe kuri Perezida w’Akanama k’Umutekano ka ONU ku itariki ya 31 Gicurasi (5) uyu mwaka.

Leta ya DR Congo ivuga ko iyo raporo igaragaza “ibimenyetso bikomeye ndetse bidashidikanywaho” by’ubushotoranyi bw’u Rwanda, ikagaragaza nta guca ku ruhande ko ingabo z’u Rwanda (RDF) “ziyobora uyu mutwe w’ubushotoranyi” wa M23.

DR Congo inavuga ko iyi raporo igaragaza isahurwa ry’umutungo kamere w’amabuye y’agaciro n’amashyamba riterwa n’umutekano mucye, “ryungukira ahanini u Rwanda”.

Kinshasa ivuga ko iyi raporo yaje ishimangira aho ihagaze ko iyi ntambara y’ubushotoranyi ishingiye ku mpamvu z’ubukungu.

Bigereranywa ko abantu miliyoni eshatu bahunze ingo zabo kubera imirwano, naho abandi benshi barapfa.

Itangazo rya DR Congo nta ho ryamagana mu buryo bweruye Uganda na yo ivugwa muri raporo y’inzobere za ONU ko bishoboka ko yemerera ibikoresho n’ibiribwa bya M23 n’abarwanyi bashya ba M23 kunyura ku butaka bwayo, ndetse igashinjwa ko abakuru ba M23 bayikoreyemo ingendo nubwo bafatiwe ibihano byo kudakora ingendo.

Ariko mbere, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DR Congo Thérèse Kayikwamba Wagner yavuze ko ahangayikishijwe n’ibirego by’ubufatanyacyaha hagati y’ingabo za Uganda, M23 n’ingabo z’u Rwanda.

Yavuze ko iki kibazo kizagezwa hejuru mu butegetsi bwa Uganda basanzwe bafatanya mu kurwanya undi mutwe w’inyeshyamba ufitanye isano n’iyiyita leta ya kisilamu wa ADF (Allied Democratic Forces), utera ibihugu byombi.

Uganda yahakanye ibirego byo muri iyi raporo ya ONU.

Itangazo rihuriweho ry’ihuriro AFC (Alliance Fleuve Congo) na M23 ryasubije kuri iyi raporo ubwo yasohokaga mbere yuko itangazwa ku mugaragaro, rivuga ko inzobere za ONU zagoretse ibintu, bikaba bishobora “gutambamira ishyirwaho ry’amahoro arambye”.

Ryanahakanye rivuga ko nta ruhare u Rwanda rufite mu ntambara yo mu burasirazuba bwa DR Congo.

U Rwanda rumaze igihe rurakajwe no kuba hari inyeshyamba z’Abahutu, zizwi nka FDLR, zikorera mu burasirazuba bwa DR Congo – ibikorwa bihuriweho by’ingabo z’u Rwanda na DR Congo byananiwe kuzihakura.

Abakuriye izo nyeshyamba bashinjwa kugira uruhare muri jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994, yiciwemo Abatutsi n’Abahutu batari bashyigikiye ubwicanyi, bose hamwe bagera ku 800,000.

USA yatangaje ko M23 FARDC bagiye guhagarika intambara mu gihe cy’ibyumweru bibiri
Tshisekedi ntiyatangaje uburyo azakoresha ngo atsinde M23.
Corneille Nangaa Umuhuzabikorwa wa AFC/M23

Lt Col Willy Ngoma uvugira igisirikare cya M23
Inyeshyamba za FDLR zabaye akasamutwe nyuma yo kwiyita Impunzu kubera gutinya M23

Umuyobozi mukuru wa M23 muri Diaspora ariwe Manzi Ngarambe Willy

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights