Dinsdag, Februarie 18, 2025
Dinsdag, Februarie 18, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeAmakuru atari meza akomeje kuvugwa ku Basirikare b’u Burundi nyuma y’uko basubiye...

Amakuru atari meza akomeje kuvugwa ku Basirikare b’u Burundi nyuma y’uko basubiye mu Burundi banze kurwana na M23

Mu gihugu cy’u Burundi hari kuvugwa inkuru ku basirikare babo, nyuma y’uko hari bamwe mu basirikare b’iki gihugu bagera kuri 500, banze kurwana intambara y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa M23.  

Ubu hari amakuru avuga ko bashobora kuba bafunzwe, uko bagera kuri 500. 

Amakuru yatangajwe na Radio Publique Africaine (RPA) yavugaga ko indege ya mbere yageze i Bujumbura itwaye bariya basirikare yari inarimo imirambo 10 ya bagenzi babo biciwe mu mirwano ya M23 ndetse n’inkomere 18.  

Bivugwa ko kuva muri Mata uyu mwaka u Burundi bwohereje abasirikare ibihumbi muri Congo gutanga umusada kuri FARDC mu kurwanya umutwe wa M23. 

Ibi byashyizwe mu bikorwa nyuma y’amasezerano yasinywe hagati ya  ba Perezida Tshisekediwa RDC na Evariste w’u Burundi.  

Nyuma y’uko bamwe mu boherejwe muri Congo batashye kubera umuriro w’amasasu barasheho na M23, abasaga 500 bakaba bafungiwe mu Burundi.  

Umwe mu basirikare batashye yavuze ko nyuma yo kuraswaho umuriro wa masasu nta yandi mahitamo bari bafite uretse gushaka indege ibasubiza mu Burundi. 

Hari amakuru avuga ko aba basirikare bakigera i Bujumbura bahise bamburwa telefone zabo, mbere y’uko bajyanwa ku mbaraga ku kigo cya gisirikare cya Muzinda.  

Bamwe mu bari mu miryango y’aba basirikare bavuze ko kuva ku Cyumweru tariki ya 10 Ukubozabagiye gufungirwa ahantu hatandukanye mu gihugu cy’u Burundi. 

Ku rundi ruhande kandi ngo aba basirikare bafunzwe mu buryo bubi cyane , kuko bamwe muribo bakigera mu Burundi bwa mbere bahise bakurwamo imyenda bari bambaye aho basigaranye imyenda y’imbere ku buryo ari na yo bose baraye bambaye.  

Kugeza ubu igisirikare cy’u Burundi nta cyo kiravuga kuri aya makuru ndetse biragoye ko hari icyo cyayavugaho. 

Nubwo aya makuru akomeje gusakara, ubuyobozi bw’ingabo z’u Burundi bwakunze guhakana ko bwaba bwarohereje Ingabo zo guha umusada FARDC, mu ntambara iri kubera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights