«Icyemezo cyo kohereza ingabo z’igihugu SANDF mu burasira zuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo gishobora gushyira ubuzima bw’ingabo za Afurika y’Epfo mu kaga gakomeye. »
Ibi byatangajwe na Depite Kobus Marais mu nyandiko yashyize ahagaragara dukesha urubuga www.da.org.za ivuga ko Depite Sarel Jacobus Francois “Kobus” Marais yahamagariye Perezida Cyril Ramaphosa, mu bubasha bwe nk’umugaba w’ikirenga, guhita ahindura iki cyemezo no gucyura ingabo za Afurika y’Epfo inshingano za Monusco nizirangira.
Amakuru agera kuri Corridorreports.com avuga ko Ingabo za Afurika (SANDF) zoherejwe ku itariki ya 13 Ukuboza 2023 kuyobora ubutumwa bwa gisirikare bwa SADC mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo gusimbura Ingabo za MONUSCO ubutumwa bwazo buzaba burangira muri uyu mwaka, nyuma y’imyaka 20 zoherejwe. Biteganijwe ko Ingabo za SANDF zizakorana n’inzego z’umutekano z’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo kurwanya inyeshyamba za M23.
Depite Marais ati “Ukuri ni uko SANDF idafite ubushobozi bwo gukurikirana neza gahunda yo kurwanya inyeshyamba za M23 kandi nta nubwo ifite ibikoresho by’ibanze by’ubutumwa byo gushyigikira ingabo zirwanira ku butaka. Nk’urugero, SANDF nta kajugujugu za Rooivalk ziteguye kandi Oryx eshanu ziri muri DRC birashoboka ko zagabanuka zikagera kuri ebyiri muri icyo gihe cyo kohereza ingabo muri DRC”.
Nk’uko uyu mudepite akomeza avuga, impuguke mu bya gisirikare zaburiye ko hatabayeho ingufu zo mu kirere kimwe n’ubwikorezi, brigade ya SANDF / SADC bizayigora gukorera aha hantu.
Ati “Ahari ibyago byinshi SANDF ishobora guhura nabyo ni uko umwanzi wabo, inyeshyamba za M23, amaze imyaka myinshi akorera mu burasirazuba bwa DRC kandi bamenyereye terrain”.
“Keretse ubu butumwa buyobowe na SANDF bwubatswe neza mu bijyanye n’ubwinshi bw’ingabo no kugenda byihuse, naho ibitari ibyo bazaneshwa n’inyeshyamba za M23 zimaze kuba abahanga mu gukoresha amayeri ya guerrilla. Iyi ni yo mpamvu rwose MONUSCO n’ingabo z’akarere ka Afurika y’iburasirazuba zananiwe kurangiza kwigomeka kwa M23 mu burasirazuba bwa DRC”.
“Dufatiye kuri iki kibazo, biragaragara ko Ramaphosa yafashe icyemezo cya politiki cyo gushyira abagize SANDF mu muriro atabanje gusuzuma ubushobozi bwa tekiniki buhari muri iki gihe”.
Uyu mudepite wo mu ishyaka Democratic Alliance ritavuga rumwe n’ubutegetsi, abona ko inyungu za politiki ya SADC zidashobora kuvuguruza ukuri kubabaje k’ubushobozi bugenda bugabanyuka bw’Igisirikare cya Afurika y’Epfo.
Ati “Ramaphosa yaba abishaka cyangwa atabishaka, SANDF ntabwo ishoboye gukurikirana gahunda yo kurwanya inyeshyamba kubera ibikoresho by’ibanze by’ubutumwa n’ubushobozi bwo guha umusada ukwiye ingabo zo ku butaka,”
Asanga ANC yarahisemo gushyira imbere ibikorwa bya gisirikare mu nyungu za politiki yirengagije ubuzima bw’ingabo z’igihugu n’Abanya-Afurika y’Epfo basanzwe bari mu gihugu.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO