Dinsdag, Maart 18, 2025
Dinsdag, Maart 18, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeAFC/M23 yahishuye ibyo iheruka gukorera ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika...

AFC/M23 yahishuye ibyo iheruka gukorera ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ihuriro ry’imitwe ya politiki n’igisirikare rya AFC, ryatangaje ibyo riheruka gukorera ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.  

Ni bikubiye mu itangazo umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31/05/2024, akaba yabitangaje akoresheje urubuga rwa x rwahoze ari Twitter.  

 Iryo tangazo rivuga ko tariki ya 30/05/2024, ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ririmo FDLR, FARDC, ingabo z’u Burundi, abacanshuro, Wazalendo na SADC, zagabye ibitero ku basivile ku wa Kane.  

Rikomeza rivuga ko ibyo bitero byaguyemo abasivile bagera ku icumi, bigakomerekeramo abandi batatangajwe umubare, ndetse n’abandi baturage benshi bagahunga bagata ingo zabo.  

Iri tangazo rivuga ko kandi AFC/M23 yatabaye nk’uko ihora ibikora ikarinda abasivile, isubiza ibyo bitero inyuma, ndetse ikaba yaraje no gusenya imodoka z’intambara z’iri huriro ry’ingabo za Guverinoma ya  Kinshasa.  

Itangazo rikomeza rivuga ko M23 yafashe APCS ebyiri z’umwanzi n’ikamyo ya IVECO.  

Iri tangazo rya AFC/M23 rivuga kandi ko M23 ibabajwe n’uko ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rikomeje gushyira ibibunda mu nkambi ya Muganga, kandi bihabanye n’amategeko mpuzamahanga.  

Izi nkambi zikaba ziri gukoreshwa nk’ibirindiro by’ingabo za FARDC, FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi na SADC.  

Mu mpera z’u mwaka w’ 2023 nibwo igisirikare cya SADC cyageze mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo mu butumwa bwise SAMIRDC.  

Izi ngabo zikaba zaragiye mu burasirazuba bwa RDC hashingiwe ku byemezo by’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa SADC byafatiwe muri Namibia tariki ya 08/05/2023. Izi ngabo zigizwe n’ingabo za Afrika y’Epfo, Malawi n’iza Tanzania.  

Ingabo za SADC zikaba zaraje gufasha igisirikare cy’igihugu cya leta ya  Kinshasa kurwanya M23 zifatanije n’ingabo z’u Burundi n’ubwo bisa nibyamaze kunanirwa uru rugamba. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights