Maandag, Desember 9, 2024
Maandag, Desember 9, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeAFC/M23 yagaragaje ko Perezida Tshisekedi ari we kibazo cya DRC n’uko yifatanya...

AFC/M23 yagaragaje ko Perezida Tshisekedi ari we kibazo cya DRC n’uko yifatanya na FDLR mu gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Nyakanga 2024, ihuriro AFC (Alliance Fleuve Congo) ryibumbiyemo imitwe ya politiki n’iyitwaje intwaro nka ARC/M23, riyobowe na Corneille Nangaa bagarutse ku mpungenge bafite ku bijyanye n’agahenge kari kagamije ahanini kugira ngo abaturage bahunze intambara bahabwe ubufasha bitagoranye.

Mu itangazo AFC/M23 bashyize ku mbugankoranyambaga bakoresha; rikubiyemo uko AFC ibona uruhare rw’umuryango mpuzamahanga n’ikibazo cy’umutekano muke no guhungabanya ubuzima bw’abaturage bigikomeje kubera mu burasirazuba bw’igihugu cya RDC.

AFC yashimye uruhare rw’umuryango mpuzamahanga, cyane cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gushaka ibisubizo ku bibazo byinshi biri muri DRC. Ariko kandi, AFC yagaragaje impungenge zikomeye ku bijyanye n’uko ivuga ko uku gushakisha igisubizo cyagarura Amahoro mu burasirazuba bwa Kongo birimo gutegurwa nabi.

Mu kubahiriza amahame n’Amategeko Mpuzamahanga y’Ububanyi n’Amahanga no kureba inyungu rusange z’abaturage ba Congo, AFC yakiriye kandi yemera ihame ry’agahenge ku bw’inyungu z’abaturage.

Nubwo bimeze bityo, AFC ivuga ko aka gahenge katubahirijwe n’ingabo zishyize hamwe za leta ya Kinshasa, zitemereye impunzi gusubira mu bice bimwe na bimwe zikomokamo byabohojwe n’ingabo za AFC/M23.

AFC yatangaje ko aka gahenge karanzwe n’ibitero byinshi by’ingabo za leta ya Kinshasa mu bice nka Bweremana, Ruzintaka, Kirumba, Matembe (Kaseghe), na Masisi. Abantu bavuye mu nkambi za Mugunga, Kanyarucyinya, n’ahandi hafi ya Minova ngo bagiye bafungwa kandi babuzwa gusubira mu turere twabo, bikomeza kubabaza no kubatera impungenge.

AFC irasaba isuzuma ryimbitse nyuma y’aka gahenge ka kabiri ndetse ikanasaba kugaragaza icyizere cy’uko Ingabo za FARDC zitazongere kwitwikira aka gahenge zigahunganya umutekano. AFC ivuga ko leta ya Kinshasa itatanze icyizere cyuzuye mu kubahiriza aka gahenge.

Muri iri tangazo CorridorReports ifitiye Kopi rikomeza rivuga ko; AFC ifite uburenganzira bwo kurinda abasivili bari kwicwa mu majyaruguru ya Kivu ndetse n’iya amajyepfo.

AFC irasobanura ko itari mu bibazo biri hagati y’u Rwanda na leta ya Tshisekedi. Ahubwo ko leta ya Kinshasa yihaye gahunda zo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ivuga ko gushyigikira FDLR ari inshingano za Perezida Tshisekedi.

Iri tangazo rivuga ko Perezida Félix Tshisekedi ari we kibazo gikomeye cya DRC, imushyira mu majwi kuba ari we nyirabayazana w’akajagari kariho. Basaba ko akurwa ku butegetsi kugira ngo igihugu gisubirane. Bashimangira ko we n’ubutegetsi bwe bananiwe gusohoza inshingano zabo, bigatuma igihugu kibihomberamo.

AFC isoza yemeza ko ifite inshingano nziza zo gufasha, gukumira no kurinda abaturage ba Congo icya bahungabanya kandi ikagaragaza ubushake bwo kugirana ibiganiro bya politiki n’ubutegetsi buriho hagamijwe gukemura ikibazo mu mahoro.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights