Sondag, Januarie 19, 2025
Sondag, Januarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeAbayobozi bakuru b’u Rwanda n’aba RDC batangiye ibiganiro bigamije gusubukura umubano

Abayobozi bakuru b’u Rwanda n’aba RDC batangiye ibiganiro bigamije gusubukura umubano

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Werurwe 2024 intumwa z’u Rwanda ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta ndetse n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Christophe Lutundula, zahuriye i Luanda muri Angola, higwa ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.

Iyi nama yahuje izi mpande zombi yabaye kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe, nk’uko inyandiko Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Angola yashyize kuri X ibisobanura.

Ntabwo ibyihariye byaganiriwe muri iyo nama n’imyanzuro yafashwe byatangajwe, icyakora bagaragaje ko ari ibijyanye n’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, aho umutwe wa M23 umaze igihe wigarurira uduce twinshi mu ntambara uhanganye n’ingabo za Leta, iz’ibihugu n’imitwe yitwaje intwaro yaje kubafasha.

Ibi biganiro bibaye nyuma y’iminsi mike Perezida Paul Kagame agiriye uruzinduko muri Angola, aho yahuye na Perezida w’icyo gihugu Joăo Lourenço, bakaganira ku bibazo by’umutekano muri icyo gihugu.

Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, nyamara rwo rukabihakana rugaragaza ko ari ugushaka kwihuza inshingano kwa Leta iyoboye icyo gihugu.

Leta y’u Rwanda igaragaza ko impamvu muzi z’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC zirimo ubuyobozi bubi bwahaye icumbi umutwe witwaje intwaro wa FDLR, waranzwe n’ibikorwa byo guhohotera abaturage, gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside n’urwango.

Igaragaza ko FDLR ivuye muri RDC, nk’uko imyanzuro ya Luanda na Nairobi ibisaba, uburasirazuba bw’iki gihugu ndetse n’akarere muri rusange byatekana, kuko ibibazo byose bihari birimo ivuka ry’imitwe yo kwirwanaho bishingiye kuri uyu mutwe w’Abanyarwanda barimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibyemezo byafatiwe mu nama ya Luanda mu Ugushyingo 2022, byashyizeho umurongo ku buryo u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byakemura amakimbirane bifitanye.

Ibi ni nabyo Perezida Lourenço yaganiriye na Félix Tshisekedi tariki ya 27 Gashyantare 2024 ubwo bahuriraga i Luanda.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Igitekerezo 1

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights