Maandag, November 4, 2024
Maandag, November 4, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeAbavoka ku rwego mpuzamahanga bari gutegura ibirego karundura kuri Genocide ikorerwa Abatutsi...

Abavoka ku rwego mpuzamahanga bari gutegura ibirego karundura kuri Genocide ikorerwa Abatutsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Abavoka barimo Bernard Maingain n’abandi bagaragaza ko ibyo Abanyamulenge, Abahema n’Abatutsi bose muri rusange, barimo gukorerwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bisa na Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. 

Bano bavoka barimo Bernard Maingain, bamaze gutegura ibirego bazageza mu rukiko, nyuma y’uko mu mpera z’umwaka ushize bagiye bakira ubuhamya butandukanye ku bwicanyi bwagiye bubera mu Burasirazuba bwa RDC. 

Ubwicanyi n’ibitero no kunyagwa ibyabo bikorerwa Abahema, Abanyamulenge b’Abatutsi muri rusange, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajy’epfo no muri Ituri, bigendabyiyongera umunsi k’umunsi. 

Mu mitwe iza ku isonga ikora ubwo bwicanyi hari umutwe w’inyeshamba wa FDLR, wazalendo, na Codeco. 

Abarimo Bernard Maingain, bagize bati: “Ku wa Gatanu w’icyumweru dusoje, tariki ya 16 Gashyantare 2024, twakoze ikiganiro n’abanyamakuru i Bruxel mu Bubiligi kugira ngo tugaragaze ihohoterwa rikabije rikorerwa abo mu bwoko bw’Abahema n’abatutsi b’abanyamulenge, mu Ntara ya Ituri, abantu 29, barimo abagore n’abana, bahambwe ari bazima mu bice byo muri iyi ntara.” 

Aba bavoka bagasobanura ko hari bamwe mu bategetsi bamaze gushyikirizwa ibi birego bakanavuga ko babishyikirije umugenzuzi mukuru wa leta mu gihugu cy’u Bubiligi n’umushinjacyaha mukuru muri RDC, ariko ko bagikomeje gutegura abandi bategetsi bizahabwa. 

Me Maingain, yagize ati: “Buri gihe ubutumwa buza butubwira ko ibitero birimo gutegurwa. Abatabaza bahamagara ingabo za FARDC na Monusco, ariko n’ubwo baba bari hafi ntibibuza ko abantu bicwa bazira ubwoko bwabo, abarinyuma y’ubwicanyi bukorerwa Abahema ni umutwe wa FDLR, Wazalendo na Codeco.” 

“Sosiyete sivile yo muri Ituri nayo ubwayo irega ubuyobozi bw’Ingabo za FARDC gukorana n’iyi mitwe. Iyi ni imitwe y’inyeshamba yica abasivile bo mu bwoko bw’Abahema, abatutsi b’abanyamulenge ariko bakorana na FARDC.” 

Yakomeje avuga ko “Aba barwanyi bakoreshejwe cyane na Guverinoma ya Kinshasa mu kurinda ibiro by’itora mbere y’amatora y’abadepite na perezida, mu Ukuboza kwa 2023, ndetse no guhangana na M23.” 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights