Donderdag, April 17, 2025
Donderdag, April 17, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruAbavandimwe bafatanyije kwica umubyeyi wabo

Abavandimwe bafatanyije kwica umubyeyi wabo

Abasore bababiri bavukana bafungiwe bakurikiranyweho kwica nyina ubabyara witwa Nyirangaruye Daphrose w’imyaka 47 bamunize.

Ndikumana Joel w’imyaka 23 na Niyoyandinze Eric w’imyaka 18, bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke.

Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ivuga ko abo basore bemera ko banize umubyeyi wabo bakoresheje umugozi banikaho imyenda mu rugo babanagamo na we.

Byabereye mu Mudugudu wa Gatebe, Akagari ka Susa, Umurenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo Cyimana Kanyogote Juvenal, yabwiye Imvaho Nshya ko amakuru bayamenye kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Ugushyingo, 2023 saa yine z’igitondo (10h00 a.m).

Ni amakuru yatanzwe n’umwana wa gatatu wa nyakwigendera w’imyaka 13.

Nkuko imvaho nshya ibitangaza dukesha iyi nkuru I, ngo mu rugo bari basanganywe amakimbirane ashingiye ku mutungo, abasore bavuga ko basaba nyina kubagabanya isambu, agakomeza kubyangira.

Kanyogote Juvenal, yabwiye Imvaho Nshya ati: Barakekwa (abo basore) ni byo, ariko bakimara gufatwa biyemereye ko ari bo bamunize bakoresheje umugozi wanikwaho imyenda, babikora mu ijoro ryakeye rishyira uyu wa Mbere tariki ya 6 Ugushyingo, bahengereye aryamye.”

Yavuze ko umwana muto yatanze amakuru mu gitondo (ku wa Mbere) bariya bakekwa bakiri aho, barahafatirwa.

Umuyobozi avuga ko bajyanywe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanjongo, amakuru arenzeho azamenyekana nyuma y’iperereza rya RIB.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights