Sondag, Januarie 19, 2025
Sondag, Januarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruAbaturage bijunditse Leta kubera Itegeko rigenga imyambarire yashyizeho

Abaturage bijunditse Leta kubera Itegeko rigenga imyambarire yashyizeho

Mu gihe iri tegeko ryatangira gukurikizwa, abantu bahamwe n’icyaha bashobora gucibwa amande cyangwa gufungwa.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga n’inzobere mu by’amategeko basabye ko hashyirwaho umucyo ku birebana n’ibihano mu kwirinda ko hazakoreshwa imbaraga z’umurengera.

Ibi bibaye nyuma y’uko u Bushinwa buherutse gushyira ahagaragara impinduka nyinshi ziteganyijwe mu mategeko y’umutekano rusange rikaba ivugurura rya mbere nyuma y’imyaka myinshi.

Amategeko y’imyambarire yahise asamirwa hejuru n’abaturage benshi cyane ko banengaga ko ibirebana n’imyambarire idahwitse birenze urugero kandi bitumvikana muri iki gihugu.

Ingingo zateje impaka ni izerekeranye n’abantu bambara cyangwa bahatira abandi kwambara imyenda n’ibimenyetso bihabanye n’umuco w’u Bushinwa bashobora gufungwa iminsi 15 bagacibwa amande agera ku 5000 by’ama-Yuan, ni ukuvuga amadorali 680 cyangwa asaga ibihumbi 800 Frw.

Hateganyijwe kandi ko gutukana, gusebanya cyangwa gutesha agaciro amazina y’intwari n’abahowe Imana ndetse no kwangiza ibibumbano byabo bigize icyaha gihanirwa n’amategeko.

Umwarimu w’Amategeko muri Kaminuza y’u Bushinwa y’Ubumenyi mu bya Politiki n’Amategeko, Zhao Hong, yavuze ko kudasobanuka neza bishobora kuvutsa uburenganzira bwa muntu.

Ati “Byagenda bite se niba abashinzwe kubahiriza amategeko, ubusanzwe ari umupolisi, basobanuye ku giti cyabo ibyangijwe kandi bagatangira gucira abandi imanza imyitwarire itarenze amategeko.”

Yatanze urugero rumwe rwagaragaye cyane mu Bushinwa mu mwaka ushize aho umugore wambaye kimono yari afungiye mu Mujyi wa Suzhou akanashinjwa “gutera amakimbirane no guteza ibibazo” kubera ko yari yambaye imyenda y’Abayapani.

Mu ntangiriro z’ukwezi gushize, abantu bambaye imyenda ifite amabara y’umukororombya bangiwe kwinjira mu gitaramo cy’umuririmbyi wo muri Taiwani Chang Hui-mei i Beijing.

Mu 2019, Ishyaka rya Gikomuniste ry’Abashinwa ryasohoye umurongo ngenderwaho w’imyitwarire” ukubiyemo amabwiriza nko kugira ikinyabupfura no kugirira icyizere Perezida Xi n’ishyaka rye.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights