Abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barashinja ingabo za SADC gutererana Wazalendo ku rugamba bahanganyemo na M23, bityo bagasaba ko ingabo z’ibihugu byaje gufasha igisirikare cya FARDC gutaha iwabo.
Aba baturage babitangarije mu butumwa bwanditse bugagaragara kurubuga rwa X, rwa Simaro Ngongo Case.
Ubwo butumwa bwashinzwe hanze kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 05 Werurwe 2024.
Bugira buti: “Ingabo za SADC zigomba gusubizwa mu bihugu zaturutsemo, kuko abarwanyi ba SADC badashora kurwana n’igisirikare cya Corneille Nangaa, dufite amakuru ko abarwanyi ba Wazalendo ari bo barwana ku rugamba bonyine.”
Ubu butumwa bukomeza bugira buti: “Ni iki abasirikare ba SADC bakiri gukora muri Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo, mu gihe ibintu bidahinduka ku rugamba? Twakoze iperereza ryimbitse dusanga ingabo za SADC zifite ibibazo by’imikorere mibi, ntizivuga rumwe n’ubuyobozi bwa Wazalendo, kandi ntibitabira kurwanya ingabo za Gen Sultan Makenga na Corneille Nangaa.”
“Urubanza rureba bwana Tshisekedi Tshilombo, agomba guhitamo gusubiza ingabo za mahanga mu bihugu byabo kubera ko badashoboye gutsinda no kurwana n’abahagurukiye gukora impinduramatwara.”
Ubutumwa busoza buvuga ko “Ibibazo biri muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, byagize ingaruka mbi ku ngabo z’i gihugu cyabo(FARDC). Bityo Félix Tshisekedi niwe ugomba kuzabibazwa! Perezida Félix Tshisekedi abantu bose bagomba kumenya ko ariwe pfundo ry’ibibazo biri muri RDC.”
Ku rundi ruhande imirwano hagati ya M23 n’ingabo za RDC, hamwe n’abasirikare b’ibindi bihugu byaje gufasha igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakomeje kuneshwa na M23 bidasubirwaho.
Ni mu mirwano imaze iminsi ibiri ibera muri teritware ya Rutsuru na Masisi, nk’uko amakuru aturuka ku mirongo y’imbere ku mbuga y’urgamba abivuga, mu mirwano yabaye ku wa Mbere no ku wa kabiri, yasize ingabo za SADC na FARDC, ndetse n’imitwe y’itwaje intwaro ifatanyije nabo kurwanya M23 zitsinzwe uruhenu.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO