Abantu babiri barimo Derrick Irutingabo bapfuye abandi batanu barakomereka, nyuma yo kurasirwa mu birori by’isabukuru mu Majyepfo ya California muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Ukurasa kwabaye ahagana saa saba z’ijoro ryo ku cyumweru, mu nyubako iherereye Adelanto. Abapfuye ni Maqwan Allen wo muri Rancho Cucamonga na Derrick Irutingabo wo muri Arizona, bombi bakaba bari bafite imyaka 20.
Polisi yatangaje ko Irutingabo yaguye mu rugo aho yarasiwe naho mugenzi we agwa kwa muganga.
Abakomeretse batanu barimo umwana w’imyaka 14. Kugeza ubu polisi ntirabasha kumenya abarashe aba bantu. Bamwe mu baturanyi bavuga ko hashobora kuba harabayeho ibimeze nk’imirwano muri urwo rugo, kuko na mbere habayeho kurasa.
Bamwe mu banyarwanda bagaragaje akababaro batewe n’urupfu rwa Irutingabo, aho umwe yanditse kuri Twitter ati “Umuntu wanjye Irutingabo Derrick baramwishe sha, bamurasiye mu birori by’isabukuru mu Majyepfo ya California”.
Ubutumwa bwanditswe kuri Gofundme bwo gukusanya inkunga yo gushyingura Irutingabo, bwerekana ko uyu musore bakundaga kwita Drose yavutse kuwa 23 Kanama 2002, i Kibondo muri Tanzania, kuri Edward Hakizimana na nyina Anny Z Ngendakumana.
Yageze muri Leta zunze Ubumwe za Amerika kuri 14 Nzeri 2004 ajyanye n’umuryango we, akaba yararangije amasomo muri Rose Academy mu 2020.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO