Amakuru aturuka ku mirongo y’imbere ku rugamba avuga ko M23 yarwaniriye abasivile yambura ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibirimo ibikoresho bya gisirikare, ndetse inafata matekwa ingabo z’u Burundi.
Ni amakuru yatangajwe n’umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka ku mugoroba wo kuwa Gatanu, tariki ya 16 Gashyantare 2024.
Kuri uyu wa gatanu, ibisasu biremereye cyane byarashwe ku baturage baturiye agace ka Nyenyeri, M23 ikaba ishinja ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuba arizo zarashe biriya bisasu ahatuwe n’abaturage benshi.
Lawrence Kanyuka yavuze ko ingabo za ARC (L’arméé Revolutionnaire Congolaise) zakoze ibishoboka byose mu buryo bwa kinyamwuga zirwanirira abaturage baturiye agace ka Nyenyeri no mu nkengero zaho.
Yakomeje avuga ko ingabo za ARC zarinze abasivile ibitero byari byagabwe n’ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo arizo FARDC, FDLR, abacancuro, Wazalendo ingabo z’u Burundi, n’ingabo za SADC.
Yanavuze ko abarwanyi ba ARC barwanyije ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa RDC kugeza zambuwe ibikoresho ndetse zinafatwa mpiri abarimo ingabo z’u Burundi.
Ati: “Twabakubise kandi twabambuye ibikoresho bya gisirikare harimo n’ibikoresho by’ikoranabuhanga.”
Yakomeje agira ati: “Ingabo z’u Burundi twazifatiye ku rugamba, kandi tuboneyeho n’akanya ko kwamagana leta y’u Burundi ikomeje kugaragaza umusanzu wo gukorera urugomo ubwoko bumwe.”
Izi ngabo z’u Burundi zifashwe matekwa nyuma y’iminsi micye Perezida wabwo Evariste Ndayishimiye, asubiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho yagiyeyo ku wa 13 Gashyantare 2024 nyuma y’ibyumweru bitatu ahavuye.
Ibiro bye byasobanuye ko yagiye i Kinshasa mu biganiro birebana n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo gushaka amahoro n’umutekano muri RDC n’akarere k’ibiyaga bigari yasinyiwe i Addis Abeba muri Ethiopia mu 2013.
Ibihugu byasinye aya masezerano birimo RDC, Afurika y’Epfo, Angola, u Burundi, Repubulika ya Centrafrique, Repubulika ya Congo, Uganda, u Rwanda, Sudani y’Epfo, Tanzania, Zambia.
Imiryango irimo uhuza ibihugo byo karere k’ibiyaga bigari, Umuryango w’Abibumbye, Afurika Yunze Ubumwe n’uwa Afurika y’Amajyepfo na yo yashyizeho umukono.
Iruhande rw’aya masezerano, u Burundi bwifatanya na RDC mu kurwanya M23 n’indi mitwe irimo RED Tabara na FOREBU ikorera muri Kivu y’Amajyepfo.
Aya masezerano y’ibihugu byombi yashyizweho umukono muri Kanama 2023 ni yo u Burundi bwashingiyeho bwohereza muri teritwari ya Masisi abasirikare bibumbiye muri batayo zigera kuri eshatu.
Ntabwo uru rugamba rwahiriye ingabo z’u Burundi kuko mu bitero zagabye kuri M23 kuva mu Ukwakira 2023, zahatakarije abasirikare benshi, abandi bafatwa mpiri. Hari abagize ubwoba, banga kujya ku rugamba, batabwa muri yombi bashinjwa kugira imyitwarire mibi.
Perezida w’u Burundi yaherukaga muri RDC tariki ya 21 Mutarama 2024, aho yari yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO