Abasirikare b’u Burundi baravugwaho gucyurwa nyuma yo kwigumura ku buyobozi bwabo, bakanga kwifatanya n’igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) n’imitwe ya Wazalendo mu kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23.
Umurundi Pacifique Nininahazwe uyobora umuryango FOCODE utabariza ababurirwa irengero, aherutse gutangaza ko abasirikare b’u Burundi hafi 200 boherejwe kurwanya umutwe wa M23 bacitsemo ibice, bamwe banga kujyayo kuko ngo ntibakomeza gupfira mu rugamba batazi impamvu yarwo.
Kwanga kurwana kwatumye Brigadier Général Ndayizigiye Elie uzwi nka ‘Muzinga’, abanenga, abita ko bigaragambije ku bayobozi babohereje mu burasirazuba bwa RDC, kandi ngo bamwe yashatse kubategera ubwato ngo bacyurwe, bamwe barabyanga.
Nininahazwe aravuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa 9 Ukuboza 2023, abasirikare 200 bari bambaye impuzankano y’igisirikare cya RDC, bagejejwe i Bujumbura, batwawe mu makamyo ane yari aherekejwe na Pickup ebyiri.
Uyu Murundi ukurikiranira ibibera mu Burundi ari mu buhungiro yatangaje ko abasirikare biswe ‘abigometse’ bashobora kugezwa mu biro bishinzwe iperereza, kandi ko bashobora gufungwa.
Avuga ko mu basirikare b’u Burundi bagiye kurwanya M23 hishwemo benshi, bamwe mu basigaye bahungiye mu mashyamba yo muri RDC, kugeza ubu bakaba bataraboneka, abandi bakaba baragiye bahura n’imitwe yitwaje intwaro, ikabambura byose bafite.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO