Biravugwa ko abasirikare b’u Burundi bahunze intambara ibahanganishije na M23 mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo bashinjwe ibyaha bikaze cyane.
Ahagana mu mpera z’iki cyumweru dusoje, nibwo abasirikare b’u Burundi bagera kuri 270 bagejejwe imbere y’urukiko rukuru rwa gisirikare mu Burundi, maze bashinjwa ibyaha bitandukanye.
Nk’uko ibitangazamakuru byo mu gihugu cy’u Burundi bitandukanye byabitangaje, aba basirikare bagejejwe imbere y’urukiko rukuru rwa gisirikare ruherereye mu Ntara ya Rutana, ahagana mu mpera z’iki cyumweru dusoje.
King Murundi, kimwe mu binyamakuru byandikira mu Burundi cyatangaje ko aba basirikare ubwo bari bageze imbere y’urukiko babajijwe ibyaha birimo gutererana abandi ku rugamba, uburangare, ndetse no guteza impfu mu basirikare b’u Burundi barwanira mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ahagana mu kwezi kwa Nzeri umwaka ushize, nibwo ingabo z’u Burundi zageze mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho zari zije gufasha igisirikare cya leta ya Kinshasa kurwanya M23.
Abasirikare b’u Burundi batangiye kuvugwaho guhunga ku rugamba nyuma gato y’uko bari bamaze kwinjira mu mirwano, muri uko kwezi kwa Nzeri.
Ndetse mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize, aba basirikare bapfiriye gushira, bapfira mu mirwano ikomeye cyane yabahuje na M23. Abenshi muribo barahunze abandi kugeza ubu baburiwe irengero.
Nta mubare nyawo uratangazwa wabasirikare b’u Burundi baba baraguye ku rugamba, bahanganyemo n’ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga.
Ku rundi ruhande hari amakuru yatanzwe muri Mutarama, uy’u mwaka, avuga ko ingabo z’u Burundi zaguye ku rugamba ko zibarirwa mu bihumbi 350, mu gihe abagera kuri 255 bavuzweho kuburirwa irengero, naho ababarirwa mu mirongo bafatwa mpiri.
Tubibutse ko aba basirikare bagejejwe imbere y’urukiko rukuru rwa gisirikare rwo mu Ntara ya Rutana, bategetswe kuzongera kwitaba uru rukiko mu minsi mike irimbere.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO