Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Gicurasi 2024, umugabo yishwe atwitswe n’abarwanyi baa Wazalendo azira ubwoko bwe; bya bereye mu bice biri hafi n’u mujyi wa Goma.
Aya mahano yabaye mu gitondo cyakare, bikaba byabereye mu gace ka Mugunga ho mu muri teritware ya Nyiragongo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Aya makuru avuga ko uyu mugabo yishwe atwitswe ngo kubera ko ari uwo mu bwoko bw’Abatutsi, kandi akaba yatwitswe n’abaturage baturiye ibyo bice bafatanije n’abarwanyi ba Wazalendo bazwiho gufatanya n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku rwanya M23.
Nk’uko iyi nkuru ibisobanura n’uko abarimo bamutwika bakoresheje amagambo bavuga ko bari gutwika umurwayi wa M23 banongeraho ko bari kwica umututsi.
Iki gikorwa cyo gutwika uyu mugabo cyagaragayemo n’abarwanyi ba FDLR, Ingabo z’u Burundi ndetse n’imbonerakure z’u Burundi.
Amakuru avuga ko abarwanyi ba Wazalendo n’abo bafatanije mu gutwika uyu mugabo w’umututsi, bakoresheje lisansi n’inkwi barimo bamenaho iyo lisansi; maze bakamwakirizaho umuriro.
Si ubwambere i Goma hicirwa Abatutsi, kuko no muri Nzeri umwaka ushize, aha muri ibi bice by’umujyi wa Goma hishwe Umunyamulenge bamuziza ko ari umututsi. Nawe yatwitswe hakoreshejwe lisansi n’inkwi.
Mu myaka ibarirwa muri za mirongo Abanyekongo bagiye bigishwa na FDLR kwica Abatutsi kandi bakabwirwa ko kwica umututsi ari umugisha.
Ni mu gihe imvugo z’abanga Abatutsi ziburira andi moko yo muri Congo ko Abatutsi ari nzoka, abagome n’ibindi bisa nk’ibyo.
Gusa uru rwango rwakunze kugaragara cyane cyane mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO