Nyuma yo kwanga kurwana n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa M23. Abasirikare barenga 500 b’iki gihugu baba bafunzwe
Abo bivugwa ko bafunzwe ni abaheruka gusubizwa mu Burundi nyuma yo kuvanwa mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Amakuru avuga ko hagati yo ku wa Kane tariki ya 7 Ukuboza no ku wa Gatandatu tariki ya 9 Ukuboza ari bwo bagejejwe I Burundi.
Inkuru ya Radio Publique Africaine (RPA) ivuga ko indege ya mbere yageze i Bujumbura itwaye bariya basirikare yari inarimo imirambo 10 ya bagenzi babo biciwe mu mirwano ya M23 na FARDC ndetse n’inkomere 18.
Kuva muri Mata uyu mwaka u Burundi bwohereje abasirikare babarirwa mu bihumbi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu rwego rwo guha umusada ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya RDC ryari risumbirijwe n’inyeshyamba za M23.
Ni nyuma y’amasezerano yasinywe na ba Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi. Abarenga 500 kuri ubu bafungiwe mu Burundi ni abahisemo gusubira inyuma, nyuma yo gusukwaho umuriro w’amasasu n’inyeshyamba ziyobowe na Général Sultani Makenga.
Umwe mu basirikare mugenzi w’abafunzwe yabwiye RPA ko “bagabweho igitero hanyuma bahungira muri Brigade, ariko basanga abari bahari na bo bamaze gukwira imishwaro. Baje gukomeza kugira icyizere cyo guhungira aho Ingabo zari muri EAC zari ziri. Aha ariko na bwo ntibyashobokaga kuko batekereje ko nibajyayo M23 iri butere izo ngabo za EAC.”
Uyu yakomeje avuga ko byarangiye bariya basirikare bahisemo gufata umuhanda berekeza ku kibuga cy’indege cya Goma (baturutse muri Masisi). Aha i Goma ngo ababakuriye bakibahasanga babasabye gusubira ku mirongo y’urugamba bari baturutseho, ariko abasirikare bababera ibamba.
Icyagombaga gukurikiraho ngo ni ukubashakira indege ibasubiza mu Burundi. Umunyamakuru wa Corridorreport.com uri i Burundi yatubwiye ko aba basirikare bakigera i Bujumbura bahise bamburwa telefoni zabo, mbere yo kujyanwa ku mbaraga mu kigo cya gisirikare cya Muzinda.
Amakuru atangwa n’imiryango ya bariya basirikare avuga ko kuva ku Cyumweru tariki ya 10 Ukuboza bagiye bafungirwa ahantu hatandukanye, harimo ahitwa Mujejuru hasanzwe hakorera bataillon ya 122 y’Ingabo z’u Burundi, ahitwa Rohero hasanzwe haba icyicaro gikuru cya Military Police, mu kigo cya gisirikare cya Muzinda ndetse no mu Cibitoke ku cyicaro gikuru cya bataillon ya 112.
Bivugwa kandi ko aba basirikare bafunzwe mu buryo bubi cyane, kuko nka 120 bagejejwe bwa mbere mu kigo cya gisirikare cya Muzinda bahise bamburwa impuzankano ya FARDC, basigarana imyambaro y’imbere ari na yo bose baraye bambaye. Kuri ubu imiryango yabo ikomeje kotsa igitutu Igisirikare cy’u Burundi igisaba gutanga umucyo ku ifungwa ryabo ndetse no gutanga amakuru ku basirikare bapfuye ndetse n’abakomeretse.
Kugeza ubu ntacyo Igisirikare cy’u Burundi kiravuga kuri aya makuru, ndetse biragoye ko cyanayavugaho. Ni nyuma y’uko ubuyobozi bw’Ingabo z’u Burundi bwakunze guhakana ko bwaba bwarohereje Ingabo zo guha umusada FARDC, n’ubwo hari bamwe mu basirikare bemera ko ari Abarundi M23 iheruka kwerekana nyuma yo kubafatira mpiri ku rugamba.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO