Abasirikare bakuru bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baheruka kwitandukanya na FARDC bagahitamo kwifatanya na M23, bahunze igisirikare cya FARDC bavuze icyabibateye.
Aba basirikare babivugiye mu kiganiro bakoreye kuri Channel ya You Tube yitwa Mama Urwagasabo, ubwo umunyamakuru wayo aheruka muri ibi bice bigenzurwa na M23.
Nk’uko bivugwa aba basirikare barimo Colonel Josue Biyoyo, Baringene Sadam na Major Mpiriwe Muganza Fredric wari umupolisi muri leta ya Kinshasa n’abandi.
Col Baringene Sadam wahoze akora ku cyicaro gikuru cya FARDC, yavuze ko yaje gutanga umusanzu muri uru rugendo rwa M23 rugamije kuzana impinduramatwara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yagize ati: “Nanjye nazanye imbaraga zanjye ngo ntange umusanzu wo gushaka impinduramatwara.”
Major Mpiriwe Muganza Frederic wari mu gipolisi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, we yakoreraga inshingano ze mu mujyi wa Goma.
Yagize ati: “Igituma ndi hano uyu munsi, ni ivangura rishingiye ku bwoko rirenze urugero, noneho byajya kugera kuri babandi bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bikaba ikibazo, byajya kugera ku witwa umututsi noneho bikaba ikibazo kiremereye, bene wacu bashiriye muri gereza nta mpamvu.”
Avuga kandi ko ikindi kibazo ari uko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zikorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze genocide yakorewe Abatutsi Rwanda mu 1994.
Ati: “Kubona iyo leta ifata abo bavumwe kubera ibikorwa byabo (FDLR), akaba ari bo baza kurwanya abo bantu barwanira uburenganzira bwabo, byarambabaje cyane, numva ko ngomba kuza gufatanya n’abandi muri uru rugamba.”
Col Josue Biyoyo avuga ko ubu ameze nk’umwana w’impundura matwara, kuko yemeye kuza kwifatanya na M23 kugira ngo afatanye n’abandi kugarura amahoro amaze igihe yarabuze muri iki gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ati: “Naje kugira ngo dushake amahoro, kugira ngo dukosore ibitagenda; birimo ivangura by’umwihariko iryo leta ya Kinshasa yigisha mu baturage.”
Mu gihe Captain Yohodari Gandika wakoreraga akazi ka gisirikare muri centre ya Sake, yavuze ko we icyatumye yitandukanya n’ingabo za FARDC, ari ukubera amacakubiri aba muri icyo gisirikare, ndetse no kubera ko abavuga ururimi rw’ikinyarwanda bakorerwa iyicarubozo.
Ati: “Muri unite nabonagamo, Inka zaribwaga nkabona abayobozi banjye bankuriye babyihishe inyuma, barya Inka z’abantu bitewe n’ubwoko bwabo.”
Yakomeje avuga ko ibindi byamuteye agahinda, ari ukubona uburyo FARDC yakoranaga n’abayobozi b’inyeshyamba za FDLR, umutwe wasize ukoze amahano mu Rwanda ukaba waranakomeje gukora ibikorwa bibi mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yasoje avuga ko mu gisirikare cya FARDC harimo ivangura ritari kumwemerera gukomeza gukorera akazi ke muri icyo gisirikare.
Avuga ko muri iki gisirikare habamo gutoteza Abatutsi mu buryo budasanzwe anongeraho ko bafungirwa ubusa bazira ubwoko bavukamo.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO