Dinsdag, Februarie 18, 2025
Dinsdag, Februarie 18, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeAbasirikare ba RDF barimo ba Ofisiye basoje imyitozo ihanitse yakuye umutima Tshisekedi...

Abasirikare ba RDF barimo ba Ofisiye basoje imyitozo ihanitse yakuye umutima Tshisekedi wifuza intambara n’u Rwanda

Abasirikare barimo ba RDF barimo abo ku rwego rwa ba Ofisiye ndetse n’abato basoje imyitozo igenewe ingabo zirwanira ku butaka (Advanced Infantry Training) bari bamaze amezi arindwi bakorera mu kigo cy’imyitozo cya Nasho. 

Umuhango wo gusoza iyi myitozo wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga wari uwuhagarariyemo Perezida Paul Kagame. 

Gen Muganga yashimiye abasoje iyi myitozo, abibutsa akamaro ko kwimakaza ikinyabupfura na morali mu byo bakora byose. 

Yababwiye kandi ko ubumenyi buhanitse mu bijyanye n’imirwanire bahawe buzabazamurira urwego ndetse bukabafasha kuzuza inshingano za RDF. 

Umuhango wo gusoza iriya myitozo wasize Gen Mubarakh Muganga ahembye abasirikare bahize bagenzi babo. 

Aba basirikare ba RDF basoje imyitozo ihanitse nyuma y’iminsi micye Umuvugizi w’Umutwe wa M23, Lawrence Kanyuka, avuze ko niba koko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, ashaka gutera u Rwanda ntaho byaba bitaniye no kwiyahura. 

Yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru Peter Clottey na Voice of America. 

Umunyamakuru yabajije Kanyuka icyo atekereza ku magambo Perezida Tshisekedi aherutse gutangaza. 

Kanyuka yavuze ko u Rwanda ari igihugu kimaze kwiyubaka mu nzego zitandukanye zirimo n’igisirikare. 

Ati “Sinzi niba uzi icyo amahanga amaze igihe kinini amuvugaho (Tshisekedi) ko avuga ariko ntashyire mu bikorwa. Mu Rwanda bafite urwego rw’uburezi rwiza, ubuzima, umutekano urahari. Ni igihugu gifite isuku cyane.” 

“Niba ashaka kurwana n’u Rwanda, bafite igisirikare cyiza, u Rwanda rwakemuye ikibazo cy’iterabwoba muri Centrafrique no muri Mozambique.” 

Yakomeje avuga ko nka M23 babona umugambi wa Tshisekedi wo gutera u Rwanda nko kwiyahura. 

Ati “U Rwanda rwohereje abasirikare bo gufasha ibyo bihugu kurandura iterabwoba, bafite ubunararibonye. Kuri ubu muri M23 uko tubona ibintu, niba ashaka kujya kurwana n’u Rwanda ni ukwiyahura.” 

Tariki 18 Ukuboza 2023, nibwo Tshisekedi yatangarije Abanye-Congo ko ateganya gusaba Inteko Ishinga Amategeko kumuha uburenganzira bwo gutangiza intambara ku Rwanda. 

Tshisekedi yasobanuye ko ingabo ze, FARDC, zifite ubushobozi bwo kurasa i Kigali, bidasabye ko ziva mu Mujyi wa Goma. 

Uyu mugambi wa Tshisekedi wo gutera u Rwanda ni ingingo inaherutse kugarukwaho na Perezida Paul Kagame mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori bisoza umwaka. 

Perezida Kagame yavuze ko uwigamba gutera u Rwanda akarushwanyaguza, yibeshya cyane. 

Yagize ati “Kuvuga ngo umuntu arategura imigambi ye yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, gutera u Rwanda akarushwanyaguza, icyo tutazi ni iki se? Aho ho gushwanyagurika twarahageze turahazi ahubwo bizaba ku batekereza kugira gutyo.” 

Perezida Kagame yasobanuye ko ibyo kimwe n’andi magambo yatangajwe mbere bikimara kuvugwa, hari abaje kumwumvisha ko yari amagambo Tshisekedi yavuze yikinira. 

Perezida Kagame yavuze ko adashobora kubifata nk’imikino. Ati “Njye ngomba kwitegura kugeza igihe nzabonera ibimenyetso ko atari byo yavugaga.” 

Bivugwa ko Tshisekedi ashobora kuba yaravuze iby’uyu mugambi wo gutera u Rwanda ngo abaturage bongere kumutorera manda ya kabiri kuko nta rundi rwitwazo yari afite ku bitaragenze neza muri manda ye ya mbere. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights