Woensdag, Februarie 19, 2025
Woensdag, Februarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeAbasirikare ba FARDC bahishuye umubare wa bagenzi babo bahitanywe n’Ibisasu biremereye byatewe...

Abasirikare ba FARDC bahishuye umubare wa bagenzi babo bahitanywe n’Ibisasu biremereye byatewe i Sake no mu nkengero zayo.

Amakuru aturuka ku mirongo y’imbere mu rugamba M23 ihanganyemo na FARDC n’abambari bayo, avuga ko Ibisasu biremereye byahitanye abantu benshi muri centre ya Sake, ho muri teritware ya Masisi, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. 

Ni ibisasu byatewe ahagana isaha z’igitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 04 Mata 2024, bigwa neza i Sake no mu bindi bice bitari kure n’uwo mujyi, nk’uko amakuru y’ibanze abivuga. 

Amakuru avuga ko igisasu cya mbere cyaguye mu nkambi irimo ingabo zaFARDC, iri ahitwa Kasengesi, hafi n’i Muganga, mu Burengerazuba bw’umujyi wa Goma. 

Ni igisasu cyasize gihitanye abasirikare batarabasha kumenyekana umubare. 

Hari amakuru atangwa n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo avuga ko icyo gisasu cyahitanye abasirikare babo babiri, kandi ko cyarashwe n’ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga, n’ubwo ntacyo M23 irabivugaho. 

Ni mu gihe ikindi gisasu cyaguye i Mubambiro ahari ibirindiro by’ingabo z’umuryango w’Afrika y’Amajyepfo, SADC, kikaba cyishe umuntu umwe abandi bane barakomereka. 

Ibindi byarashwe mu nkambi irimo ingabo za Republika ya demokarasi ya Congo, n’abambari bazo babafasha kurwana aribo FDLR, Wazalendo ingabo z’u Burundi na SADC, iri ahitwa Mayutsa, haherereye mu majyepfo ya centre ya Sake. 

Byabaye mu gihe ku munsi w’ejo, urusaku rw’imbunda ziremereye rwumvikaniye ku murongo w’urugamba muri Kibirizi na Rwindi, mu majyaruguru ya teritware ya Rutsuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. 

Mu nkengero za Sake naho ku gicamunsi cy’ejo ku wa kane, humvikanye urusaku rw‘imbunda ariko rwamaze akanya katari kanini, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga. 

Ni nyuma y’uko ku wa Gatatu, mu bice bya Kanyabayonga hari habereye urugamba rukaze hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Iyi mirwano ikaba ikomeza gusiga M23 ifashe ibindi bice ku buryo butigeze bubaho na mbere. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights