Woensdag, Desember 11, 2024
Woensdag, Desember 11, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeUbutaberaAbasirikare 9 bahuye n’uruva gusenya nyuma yo gufatwa bari kugurisha impuzankano ‘Uniform’...

Abasirikare 9 bahuye n’uruva gusenya nyuma yo gufatwa bari kugurisha impuzankano ‘Uniform’ zabo muri RDC

Abasirikare 9 b’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntara ya Ituri barimo umuyobozi w’akarere ka 32 ka gisirikare n’umuyobozi ushinzwe ibikoresho mu rwego rw’ibikorwa bya FARDC, bafunzwe bakurikiranyweho kunyereza umutungo w’igihugu no kugurisha impuzankano za gisirikare imitwe yitwaje intwaro.

Ubushinjacyaha Bukuru mu Rukiko rwa Gisirikare bwatangaje ko bukomeje iperereza ry’ubucamanza kuri aba basirikare icyenda ba FARDC bashinjwa gukorana n’iyi mitwe yitwaje intwaro mu ntara ya Ituri.

Ubutabera bwa gisirikare burabakurikirana nyuma y’uko kandi bagaragaweho gukoresha impapuro mpimbano, bagaragaza ko zavuye ku buyobozi bwo hejuru nyamara ataribyo. Bamwe mu basirikare baregwa bafungiwe muri Bunia.

Umuvugizi w’ingabo muri Ituri, Lieutenant Jules Ngongo, yatangaje ko iki gikorwa cy’amategeko kirega abasirikari bakuru, kiri mu rwego rwo kubungabunga indangagaciro za FARDC.

Ako ubutabera bwa gisirikare bukomeje iperereza hagamijwe gutahura abantu base bashobora kuba bari muri aka gakundi bataramenyekana.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights