Woensdag, Februarie 19, 2025
Woensdag, Februarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAndi makuruAbanyeshuri 137 muri 286 bari barashimiswe barekuwe ntangwate, hamenyekana amahano yakorewe abasigaye

Abanyeshuri 137 muri 286 bari barashimiswe barekuwe ntangwate, hamenyekana amahano yakorewe abasigaye

Abanyeshuri bari barashimuswe n’abitwaje intwaro mu Majyaruguru y’Iburengerazuba bwa Kaduna mu ntangiriro zuku kwezi barekuwe nta kiguzi gitanzwe. 

Kuri iki cyumweru, Umuvugizi wa Guverinoma Abdulaziz, yatangarije Al Jazeera ko abanyeshuri bari barashimuswe tariki ya 7 Werurwe i Kuriga, muri Leta ya Kaduna barekuwe kandi bose bameze neza. 

Yavuze ko umubare w’abanyeshuri barekuwe ari 137 ukaba uri munsi cyane ugereranyije n’umubare w’abanyeshuri 286 bashimuswe gusa nta bindi bisobanuro yatanze. 

Uba Sani, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru y’Iburengerazuba bwa Kaduna, na we yatangaje ko abashimuswe barekuwe nyuma y’imbaraga z’abashinzwe umutekano mu gihugu. 

Mu cyumweru gishize abitwaje intwaro basabye ko bahabwa amafaranga nk’ikiguzi cyo kugira ngo barekure abo bashimuse mu gihe kitarenze iminsi 20 cyangwa bakicwa, ariko Perezida Tanibu Bola yatangaje ko atazishyura igiceri na kimwe ngo aba bana barekurwe. 

Gushimuta abanyeshuri byakozwe bwa mbere n’umutwe witwaje intwaro wa Boko Haram, washimuse abanyeshuri 276 bo mu ishuri ry’abakobwa i Chibok mu Majyaruguru ya Borno mu 2014. 

Gusa bamwe mu bashimuswe ntibigeze barekurwa kandi benshi muri bo bashatswe n’abarwanyi ku gahato nk’uko imvaho nshya ibitangaza. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights