Maandag, Desember 9, 2024
Maandag, Desember 9, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeAbanyamulenge bo mu Bwongereza bibutse abaguye mu bwicanyi bwo mu Gatumba 2004...

Abanyamulenge bo mu Bwongereza bibutse abaguye mu bwicanyi bwo mu Gatumba 2004 bashyira ibuye ry’urwibutso ahazajya hakorerwa uyu muhango

Ku isi hose abanyamulenge bari mu gikorwa cyo kwibuka kunshuro ya 20 ababo baguye mu bwicanyi bwabakorewe i Gatumba mu gihugu cy’u Burundi.

Uyu muhango kandi ni nako wagenze kuri iyi tariki ya 17 Kanama 2024; mu gihugu cy’ubwongereza, aho impunzi z’abanyamulenge zibarizwa muri iki gihugu zeretse amahanga ko amateka y’ubu bwicanyi bwabakorewe atazibagirana bibaho.

Abakoze uyu muhango wo kwibuka, bashyize ibuye ry’urwibutso mu gace uyu muhango wabereyemo ko mu mujyi wa Salford mu gace ka Islington i Manchester.

Mu butumwa bwatangiwe muri uyu muhango buvuga ko ahashyinzwe ibuye ry’urwibutso, hazahora hibukirwa “Abanyamulenge baguye mu Gatumba,” ndetse kandi ko hazakorerwa n’ibikorwa bizafasha abacitse ku icumu ryubu bwicanyi bwakorewe abanyamulenge i Gatumba mu gihugu cy’u Burundi.

Abanyamulenge batuye mu Bwongereza bo bibutse kuri uyu munsi, mu gihe abandi bari hirya no hino bo bibutse ku ya 13/08/2024, usibye ko muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bibutse ku ya 10/08/2024.

Uyu muhango witabiriwe n’Abanyamulenge benshi harimo n’abaje baturutse muri Amerika, uyu muhango kandi wabereye mu bwongereza witabiriwe n’abayobozi ba Mahoro Peace Association, ndetse na nabamwe mubaturage b’inshuti z’abanyamulenge ba abongereza.

Umuryango mugari w’Abanyamulenge ukomeza gutunga agatoki leta z’u Burundi kuko ariho habereye ubwicanyi, iya Congo kuko abishwe ari ho bakomoka ndetse n’umuryango mpuzamahanga kuba batagira icyo bakora ngo babone ubutabera ku cyaha bo basanga ari jenoside.

Ku itariki ya 13 Kanama 2004 nibwo abicanyi bitwikiye ijoro binjira mu nkambi ya Gatumba yari icumbikiye Abanyamulenge, barabarasa, barabatema baranabatwikira hapfamo abagera ku 166, abarokotse bimurirwa ahandi, ariko kugeza ubu nta butabera bwari bwatangwa ku miryango yabuze ababo.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights