Ubwo hizihizwaga umunsi Nyafurika w’Itangazamakuru ku wa 07 Ugushyingo, hari bamwe mu banyamakuru batangaje ko bagifite imbogamizi z’amikoro nkaho usanga bamwe bakorera umushahara muke rimwe na rimwe n’uwo bemerewe abakoresha babo ntibabishyure bitwaza ko nta mafaranga babonye.
Ni mu gihe Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ruvuga ko 44.5% by’abanyamakuru bahembwa imishahara iri munsi ya 200,000 by’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi, ukaba usanga hari n’abayamburwa cyangwa bakayahembwa nabi nabi.
Bamwe mu banyamakuru bakora mu bitangazamakuru bitandukanye babwiye Imvaho Nshya ko mu bizitira umwuga w’itangazamakuru mu gutanga umusaruro uhagije, hakirimo imbogamizi z’amikoro make ariko bakavuga ko hashyizweho ibigo by’imari bishyigikira itangazamakuru iki kibazo cyakemuka.
Hakizimana Daniel, Umunyamakuru kuri Radio/Flash Tv, aravuga ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu bijyanye n’ubwisanzure bw’itangazamakuru ariko hakirimo imbogamizi ku bijyanye n’amikoro, akavuga ko habonetse ibigo bishyigikira umwuga iki kibazo cyacyemuka.
Ati: “Ikintu kijyanye n’amikoro y’ibitangazamakuru bigera no kuri twe abanyamakuru biracyari ikibazo, kuko ba nyiri ibitangazamakuru barakubwira ngo nta mafaranga baba binjije. Turebye mu bindi bihugu usanga bifite Minisiteri zishinzwe kurebera ibijyanye n’itangazamakuru, hakenewe imikorere yihariye igenga uru rwego, Leta izatekereze uburyo hajyaho iyi Minisiteri.”
Michel Nkurunziza, Umunyamakuru wa The New Times, na we yagarutse ku kuba hakenewe gushyirwamo imbaraga nko kugira ngo amikoro arusheho.
Ati: “Nubwo harimo ikibazo cy’amikoro twavuga adahagije, hashyizweho uburyo bwo kubona amikoro aruseho, kuko umushahara uracyari muto. Hakenewe imbaraga ari na yo mpamvu hifuzwa ikigega cy’itangazamakuru, aho ushobora kugenda ugafatamo inguzanyo ku nyungu ihendutse, ibyo byose byatuma itangazamakuru ritera imbere.”
Dusengiyumva Samuel, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), na we yemeza ko hashyizweho Politiki igamije itangazamakuru rijyanye n’ikoranabuhanga, ariko harimo n’uburyo bwo kureba uko hakongerwamo imbaraga z’ubushobozi.
Ati: “Hashyizweho uburyo bw’ikoranabuhanga kugira ngo tuve muri ‘analogue’ tujye muri ‘digital’ harimo nko guhindura Politiki kugira ngo rinafashe abaturage guhindura imyumvire yewe anoroherwe no kubona amakuru yewe hari n’ubundi buryo buriho nko kubongerera ubushobozi no kongerwa imbaraga muri uyu mwuga. Harimo nko kongera ishoramari rihagije kugira ngo itangazamakuru ribone ubushozi.”
Uyu umunsi wateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ), warangiye hatanzwe ibihembo ku banyamakuru babasabye indashyikirwa mu gukora inkuru zahize izindi mu mwuga w’Itangazamakuru.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO