Inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba yasabye ko hategurwa inama yiga ku kibazo cy’umubano mubi w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(DRC).
Aba Minisitiri ba EAC bateraniye muri Tanzania mu birwa bya Zanzibar basaye ko iyo nama yazitabirwa n’abakuru b’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba bagashaka ibisubizo byafasha u Rwanda na Congo kuzahura umubano maze igihe warajemo agatotsi.
Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 urwanya Leta ya Kinshasa uyishinja imiyoborere mibi y’amacakubiri, ubwicanyi, gutindahaza rubanda, akarengane, ruswa n’ibindi.
U Rwanda ruhakana ibyo Congo irushinja ahubwo rukayishinja gukorana n’inyeshyamba za FDLR zirwanya Leta y’u Rwanda ndetse bamwe mu bagize aba barwanyi basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994.
Ba Minisitiri b’bubanyi n’mahanga ba Congo n’u Rwanda biyemeje ko bazahura mu gihe cya vuba bakaganira ku buryo bwo gukemura ikibazo n’amakimbirane ari hagati y’Ibihugu byombi bubakiye Umurongo washyizweho na EAC.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO