Maandag, Februarie 17, 2025
Maandag, Februarie 17, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeAbakomando kabuhariwe mu ngabo z’igihugu gituranye n’u Rwanda bari bajyanywe kurwanya M23...

Abakomando kabuhariwe mu ngabo z’igihugu gituranye n’u Rwanda bari bajyanywe kurwanya M23 bakijweho umuriro bahungira muri Monusco.

Ingabo za Tanzania zahunze amasigamana berekeza ahari ikigo cy’Ingabo z’umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga Amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), nyuma yo kuraswaho urufaya rw’amasasu na M23.  

Ni nyuma y’imirwano yahuje umutwe wa M23 n’abakomando kabuhariwe ba Tanzania baheruka koherezwa muri RDC bagiye gufasha SADC kurwana n’uriya mutwe, aho bahungiye mu gace ka Kimoka, muri teritware ya Masisi, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.  

Mu Gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Mutarama 2024, imirwano yazindutse ibera mu duce duherereye mu nkengero z’umujyi wa Sake, hagati ya M23 n’ingabo zirwana k’uruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa, abo ni FDLR, FARDC, ingabo z’u Burundi, SADC na Wazalendo. 

Gusa umunyamakuru wa Corridorreport.com uri ku mirongo y’urugamba ubwo yaganiraga n’umwe mu basirikare ba M23 yamubwiye ko Ingabo za Tanzania ziri kurwana ku ruhande rwa SADC, zagabye ibitero mu birindiro bya M23, bigamije kwisubiza Kagano na Ngingwe. 

Iki gitero cyaje gusubizwa inyuma n’abasirikare ba M23, birangira ingabo za Tanzania ziyabangiye ingata nyuma yo gusubizwa inyuma ziraswaho urufaya rw’amasasu. Zahise zihungira mugace ka Kimoka mu birindiro bya MONUSCO. 

Ibi bibaye mu gihe ingabo za Tanzania zageze i Sake ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu, aho bari boherejwe mu rwego rwo gufasha SADC gutabara ihuriro ry’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Ni nyuma yuko izi ngabo zari zamaze gutsindwa urugamba rwabereye mu bice byinshi byo muri teritware ya Masisi, harimo n’agace k’ingenzi ka Muremure aho umutwe wa M23 wakomeje kwitwara neza ku rugamba. 

Ku rundi ruhande muri Karuba no mu nkengero zaho mu birometre 7 uvuye muri Sake, ihuriro ry’Ingabo za FARDC, mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, ryahagabye ibindi bitero bikomeye rikoresheje imbunda ziremereye zirimo Kateusha n’izindi. 

Umuvugizi wa M23 yavuze ko ibi bitero byagabwe i Karuba bibabaje cyane kubona ihuriro ry’Ingabo za RDC n’abambari bazo batera ibisasu biremereye mu baturage, ariko asezereranya ko M23 ikomeza kurwana kinyamwuga no kurwana ku baturage n’ibyabo. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights