Maandag, Desember 9, 2024
Maandag, Desember 9, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeUbutaberaAbagizi ba nabi basambanyije umukobwa ufite ubumuga bwo mu mutwe barangije bamukorera...

Abagizi ba nabi basambanyije umukobwa ufite ubumuga bwo mu mutwe barangije bamukorera ibya kinyamaswa banashinyagurira umurambo we

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Kamena 2024, mu muhanda wo mu Mudugudu wa Kigabiro mu Kagari ka Gisanze mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, ahazwi nko ku Ryanyirakabano, hasanzwe umurambo w’umukobwa bikekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi babanje no kumusambanya. 

Aya makuru yamenyekanye nyuma y’uko umwana wo muri kariya gace yagiye kwahira ubwatsi abona uyu mukobwa wari ukunze kuba aryamye hafi y’umuhanda yishwe, ahita asubirayo ajya kubibwira umuyobozi w’Umudugudu.  

Abageze aho ibi byabereye bavuze ko iruhande rw’umurambo wa nyakwigendera bahasanze udukingiriro dufunguye, n’inkora y’amaraso, bagakeka ko abamwishe cyangwa uwamwishe yaba yabanje kumusambanya. 

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Nkusi Medard, yemeje aya makuru avuga ko batabashije kumenya igihe uyu mukobwa yiciwe ko ahubwo amakuru bayamenye mu gitondo.  

Ati “Yishwe muri iri joro amasaha ntabwo twayamenye. Tubimenye muri iki gitondo. Tumaze kubimenyesha komanda wa Polisi, n’umugenzacyaha tugiye kugerayo RIB ikore iperereza.” 

Kugeza ubu inzego zibishinzwe zatangiye iperereza, mu gihe umwirondoro wose wa Nyakwigendera utaramenyekana, gusa yakundaga kuvuga ko yitwa Olive, akaba yakomokaga mu murenge wa Gitesi muri aka karere ka Karongi. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights