Sondag, Januarie 19, 2025
Sondag, Januarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeImikinoAbafana binjiye mu kibuga gukubita abakinnyi bari bamaze kubatsinda. Amafoto + Video

Abafana binjiye mu kibuga gukubita abakinnyi bari bamaze kubatsinda. Amafoto + Video

Abafana ba Trabzonspor birukankiye mu kibuga, basagarira abakinnyi ba Fenerbahçe nyuma y’umukino wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Turikiya wabaye ku Cyumweru, tariki ya 17 Werurwe 2024. 

Fenerbahçe yatsinze ibitego 3-2 muri uyu mukino wabereye kuri Papara Park mu Mujyi wa Trabzon, abakinnyi n’abafana bayo bahura n’uruvuga gusenya ubwo bishimiraga intsinzi. 

Abakinnyi Bright Osayi-Samuel na Michy Batshuayi bahanganye n’abafana babasagariye ubwo abashinzwe umutekano bageragezaga gutabara. 

Minisitiri w’Umutekano muri Turikiya, Ali Yerlikaya, yanenze imyitwarire yagaragajwe n’abafana ba Trabzonspor. 

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X [yahoze ari Twitter], Ali Yerlikaya yagize ati “Nyuma ya byose, siporo ni ikinyabupfura. Ubugizi bwa nabi ntibwemerewe kubera ku bibuga by’umupira w’amaguru.” 

Ibibazo byatangiye kuvuka ku munota wa 87 aho hari ibintu bitandukanye byajugunywe mu kibuga, ubwo Batshuayi yari amaze gutsinda igitego gikora ikinyuranyo ku ruhande rwa Fenerbahçe yari yasuye. 

Iki ni kimwe mu bikorwa bidashimishije bikomeje kugaragara muri Shampiyona ya Turikiya muri uyu mwaka w’imikino wa 2023/24. 

Mu Ukuboza, umusifuzi Halil Umut Meler yakubiswe na Perezida w’Ikipe ya MKE Ankaragucu, Faruk Koca, byatumye uyu muyobozi ahagarikwa. 

Kuri ubu, Fenerbahçe ni iya kabiri muri Super Lig n’amanota 79, irushwa abiri na Galatasaray ya mbere nyuma y’imikino 30, mu gihe yo irusha amanota 30 Trabzonspor ya gatatu. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights