Maandag, Desember 9, 2024
Maandag, Desember 9, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruNigeria yavanyeho umusoro ku bicuruzwa byinjizwa mu gihugu

Nigeria yavanyeho umusoro ku bicuruzwa byinjizwa mu gihugu

Guverinema ya Nigeria yasoneye imisoro ibicuruzwa byinjizwa mu gihugu mu rwego gukemura ikibazo cy’ibura no guhenda kw’ibicuruzwa byiganjemo ibyo kurya.

Guverinoma ya Nigeria yashyizeho izo ngamba nyuma y’uko Perezida Bola Tinubu yasinye iteka ryemerera gukuraho imisoro n’amahoro byo kuri gasutamo ku bicuruzwa bimwe na bimwe byinjizwa mu gihugu by’umwihariko ibiribwa birimo ibinyampeke yaba ibyinjira binyuze ku nzira y’ubutaka cyangwa se mu nzira yo mu mazi.

Abubakar Kyari, Minisitiri w’ubuhinzi muri Nigeria yagize ati, “Guverinoma ntiyashoboraga gukomeza kwemera ko ikibazo gikomeza kumera gutya. Mugihe Leta ikomeza gushishikariza abahinzi gukora ubuhinzi busagurira n’amasoko, izirikana ko hari n’igihe bifata hagati yo guhinga no gusarura, ibyo rero byatumye Leta ibona ko nta yandi mahitamo ahari uretse gufata ingamba zituma Abanyanigeria bakomeza kubona ibiribwa biturutse hanze”.

Muri Nigeria, ikigo gishinzwe ibarurishamibare cyatangaje ko ibura ry’ibiribwa riri ku kigero cya 40.66% bitewe n’ibibazo bya lisansi ndetse n’impinduka za politiki mu gihugu zatumye ibiciro by’ibiribwa by’ibanze bizamuka ku buryo budasanzwe ku buryo ibiro 50 by’umuceri byavuye ku bihumbi 20 bigera ku bihumbi 70 by’Amanayira (Naira), bituma Abanyanigeria benshi basaba Guverinoma y’Igihugu cyabo kwemerera ibicuruzwa bituruka hanze kwinjira nta misoro, kugira ngo n’ibiciro byabyo ku isoko bigabanuke.

 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights