Vrydag, Desember 13, 2024
Vrydag, Desember 13, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitike25 muri ba basirikare bashinjwaga guhunga M23 bakatiwe urwo gupfa

25 muri ba basirikare bashinjwaga guhunga M23 bakatiwe urwo gupfa

Abasirikare 25 muri 31 bashinjwaga guhunga ingabo za M23 mu ntambara bakatiwe igihano cy’urupfu kuri uyu wa 4 Nyakanga 2024.

Byemejwe n’uwunganira mu mategeko aba basirikare ndetse n’umuvugizi w’igisirikare cya FARDC Reagan Mbuyi.

Ku wa 2 Nyakanga 2024 ni bwo aba basirikare 27 bahunze basiga ibirindiro bya bo byari biherereye mu duce twa Kaseghe na Matembe bafatwa Bari gusahura amaduka y’abaturage mu rusisiro rwa Alimbongo.

Aba basirikare bafatanywe n’abagore bane ba bamwe muri bo ari na bo bakiraga ibyasahuwe, abo bagore basanzwe baba Alimbongo.

Umusirikare umwe yahanishijwe gufungwa imyaka icumi mu gihe abo bagore barekuwe.

Abahanishijwe igihano cy’urupfu bahamwe n’icyaha cy’ubujura, guhunga umwanzi, kutubahiriza amategeko n’ibindi.

Uretse umwe muri wemeye ibyaha ashinjwa abandi bose babihakanye.

Jules Muvweko uburanira aba basirikare avuga ko ashobora kujuririra icyemezo cy’urukiko.

Igisirikare cya Congo kirangwamo amacakubiri, kubura ubunyamwuga, ibikoresho nkene ndetse na ruswa yabaye akarande.

DRC yatangije igihano cy’urupfu mu mwaka wa 2000, muri iyi minsi kubera igitutu botswa n’umtwe wa M23 iki gihano cyongereye umurego aho abenshi mu bicwa bashinjwa kugambanira igihugu bakorana na M23.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights